Sinumva impamvu

Kugeza uyumunsi sindumva impamvu umutima wanjye ukikumbaza,sindumva impamvu ntakurekura,sindumva impamvu ntakurakarira,Sindumva impamvu ntakuzinukwa,sindumva impamvu ntaguha amahoro yawe nk’uko mbona uyashaka,Mbwira,mfasha mbimenye,mfasha menye impamvu!

Nagukunze mugihe numvaga ko ntashobora kongera gukunda,igihe numvaga nararangije gutanga urukundo nifitemo ariko byabaye nka magie mera nk’akana kagitangira gukunda,birankundira ndatwarwa mva ku isi njya mu ijuru rito,urukundo rurandyohera.Uwabivuga bwakwira bugacya!

Uko byaje niko byagiye ndabibabwira ndi umuhamya wabyo,byabaye nk’ijoro ricyeye,haza umunsi mushya.Ninjira mugihe cyanjye cy’amaganya,ndarira,ndahogora,nshyiramo imbaraga zose zishoboka ngo nkugarure biranga.Rimwe narimwe nkumva ubuzima bwashaririye,ibintu nkabicurika ,mera nk’uwabuze icyerekezo,nkajya nibaza niba arinjyewe bikanyobera,ibintu byoseeeeeee by’ingenzi narimbifite ariko nkumva umutima wanjye urabura ikintu gikomeye.Ikibabaje kinakomeye ni uko ntamuntu washoboraga kubibona cyangwa ngo amfashe gutura uwo mutwaro nari nikoreye.

Rimwe nicaye ntuje mbaza Imana anti: kuki mbabara kandi ntacyo wanyimye?kuki umutima wanjye uremerewe kandi ariwowe ushobora kuwuruhura,nti kuki ndi kwitetesha mbabara kandi warampaye impamvu nyinshi zo guseka?nti ariko ndananiwe,nanijwe no kurota umuntu nkunda mbona we atakunda,nanijwe no kugendana agahinda k’umutima kuko umutima wanjye uhorana ubushye,urababuka,urashenguka uko mutekereje,uko mubonye,uko mbona adashobora kumpa urukundo nk’uko yabinsezeranyije, akagenda atanambwiye impamvu,mbona ntanicyizere cy’uko nzongera kwishima nkambere.Nibabjije byinshi byinshi byinshi bishoboka ariko sinabona igisubizo.

Imana nayisezeranyije ibintu byinshi cyane nzakora niyemera ikomora umutima wanjye,ngasubirana inseko yanjye,nkongera ngakunda ubuzima bwanjye cyane kurushaho,nkarekura ibyo nanze kurekura,nkayiharira igakora akazi kayo.Nabaye ahooooooo ntegereje ko Imana ikora ibyo nayisabye ndaheba,ndakomeza nkunda urudashoboka,ndakomeza mbabazwa n’urukundo.Naje gufata bible ndasoma mugitabo (cy’Umubwiriza 5:3) Haranditse ngo: “Nuhigira Imana ,ntugatinde kuzuza umuhigo wawe,kuko idakunda abapfayongo;icyo wahigiye ujye ugikora”.Nuko rero mpita ntangira gushyira mubikorwa ibyo nahize nizerako isengesho ryanjye rizasubizwa.

Nongeye menya  by’ukuri ko ari Imana yonyine ifite ijambo ryanyuma,Niyo yonyine itanga urukundo rw’ukuri,Niyo yonyine yomora imitima,Niyo yonyine isoza ijambo yavuze,Niyo yonyine  idahemuka,Niyo yonyine idashwanyaguza umutima,Niyo yonyine itanga ihumure,Niyo yonyine yo kwizerwa,Niyo yonyine ikubikira ibanga,Niyo yonyine itishyira hejuru,Niyo ikwizeza ibitangaza bigakorwa,Niyo yoyonyine itakumvira ubusa.

Izere,kunda,emerera,Imana yonyine abe ariyo igenga ubuzima bwawe.Ibindi uzabibona nk’umugereka.

Haranira kutajya kure yayo! Byose Birashoboka!