Ushimira kangahe?

um@gushimira

Iyo abantu babana murugo baba baziranye cyane,umenya uko umuntu mubana yaramutse,yaba yishimye cyangwa ababaye,ukamenya n’ikimushimisha m’ubuzima.

Rimwe rero umugabo yaratashye umugore arabyuka ajya kumufungurira nk’uko bisanzwe,ni uko aricara barasangira,umugore ati rero mfite ibitotsi byinshi ngiye kuryama.Ageze mucyumba asanga kuburiri carte umugabo we yamuzaniye yamwandikiyeho ko amukunda,ko yishimira igihe bamaranye murugo,ko anezezwa n’abana babyaranye,ko anezezwa no kubyuka akamubona iruhande rwe,ko amushimira uburyo yitwara igihe bahuye n’imihengeri mbese byari urukundo gusa gusa.Umugore asubira muri salon ashimira umugabo we,ni uko ati chr nubwo wabona mpugiye muri rwinshi ariko mba ngutekereza nagirango nkubwireko ngukunda.uuuuh umugore biramushimisha biramushimisha cyane.

um@merci

Nonese Niryari wibuka guha impano uwo mubana?

Niryari wibuka gushimira uwo mubana uburyo akubaniye neza?

Mubuzima busanzwe se ujya wibuka gushimira uwakugiriye neza?uwatumye umwenyura?

Gushimira ni umuco mwiza tuwukomereho!

Bahizi Umutesi Lydie

Advertisements

Ibintu 3 wakorera umuntu uri mubihe bigoranye by’ubuzima

Um@ibihe bigoye

1)kumusura:Iyo usuye umuntu umwongerera ikizere cy’ubuzima,uba umurinze kwiheba no kwigunga.

2)Gufatanya isengesho:Isengesho riduhuza n’imana kandi imana niyo igena  byose,isengesho ryongera kuturuhura umutima ridufasha kandi guca bugufi no kubasha gutega amatwi nyagasani,ibyacu byose,ibyo dutunze byose ntanarimwe tugomba kwibagirwa kubitura nyagasani.

3)Kumushyira ikintu akunda:Abantu dukunda ibintu bitandukanye, urugero ashobora kuba akunda :indabo,brochette,jus,igitabo cy’indirimbo,indirimbo um@kumva indirimbozisanzwe,film,ikanzu,isakoshi nibyinshi wahitamo.

Burya ujye ukora kuburyo umutima w’umuntu uwusigira urwibutso rwiza.Twaremewe gukora ibyiza.

Bahizi Umutesi Lydie

Biragora

Biragora, birananiza, birababaza, bisaba imbaraga nyinshi, bisaba kwihangana, bisaba ubutwari bukomeye,bisaba kuba ufite indi myumvire, bisaba kugira imyumvire idaciriritse igihe uhuye n’umuntu utakwiyumvamo kumpamvu zitumvikana. 

Hari igihe umuntu aguhora amahirwe wigirira mubuzima, akaguhora umwanya mwiza ufite mukazi, akaguhora ko washatse neza, akaguhora ko ukundwa n’abantu bose, akaguhora ko wigiriye igitekerezo cy’umushinga ugakunda ukagukundira ukunguka ukagira abaclients benshi, akaguhora ko wumvikana n’abo muvukana, akaguhora ko ugira amagambo make yabuze aho ahera akwiyenzaho, akaguhora uko usa, akaguhora uko ureshya, akaguhora ko usa neza, akaguhora ko wiyitaho, akaguhora ko wiguriye akamodoka, agatelepfone gahenze, akaguhora ko bagusezereye kukazi ahubwo akaba aribwo ubuzima bwawe bugenda neza kurushaho, akaguhora ko abana bawe bagira amahirwe kurusha ay’abana be, akaguhora ko utagira ubwoba bw’ikintu icyaricyo cyose, akaguhora ko utinyuka, akaguhora ko utajya ucika intege. 

Ibyo bintu niba urimo guhura nabyo menyako uri inyenyeri, inyenyeri ibonesha, inyenyeri itanga urumuri abayobye bakabona inzira y’ukuri, inyenyeri itanga icyizere, inyenyeri ihumuriza !!!! Komeza urabagirane ! 

Week-end nziza ! 

Bahizi Umutesi Lydie

Ujye uba umuhamya w’ibyo wiboneye.

um@amagambo

Ururimi rwacu,umunwa wacu ni ibice by’umubiri wacu tugomba kwitondera tukabyitaho tukabikoresha mubintu bifite akamaro byubaka.

Ugira utya ukumva ikintu ugashiduka wamaze kukibwira abandi kandi nawe utakibera umugabo,ugasanga uvuze ibintu bisebanya bitubaka abo ubibwira,bigusuzuguza,bitesha n’agaciro uwavuzwe.

Akenshi iyo abantu barenze umwe bateranye icyo cyintu cyo kuvuga abantu ntikibura,tubavuge nibura hari ibyo tubigiraho,hari ibyo tubashima bakoze bitandukanye,dusubiramo ibyo bakoze bakadusetse ndetse tukongera tugaseka kuko burya guseka ni umuti ukomeye,mugihe ubona ntakiza uri buvuge usabwe kwicecekera rwose ntacyo waba wishe.Kuko ushobora kuvuga amagambo wumvise ukayasubiramo ntagihamya ufite ukahasebera ukumirwa wongeyeho no kumva wigaye.

um@amagambo2

Ibintu byo guhwihwisa tubigendere kure tuvuge ibiri ngombwa,mbese ikintu utiboneye n’amaso yawe ntikikagusohoke mukanwa.Murabizi ukuntu amagambo mabi ababaza tuyirinde tuyarinde n’abandi.

Bahizi Umutesi Lydie

Uwo urukundo rwahiriye aba yageze mu ijuru rito.

Urukundo rubaho kandi rukaryoha,abahamya barwo babaho kandi nibenshi.

um@urukundo

Uwo rwahiriye aba yageze mu ijuru rito nk’uko dukunze kubyumva,umuntu uwari wese  urukundo rumugeraho uko yaba ameze kose kuko ntirutoranya rujya aho rushaka.Iyo wakunze uba wibereye muyindi si kuburyo hari ibyo ukora utitaye kumaso akureba,iyo wakunze ukurikira umutima wawe kuko iyo utari gukurikiza ibyo umutima ushaka  ubura amahoro.Uruhuka iyo uhamagaye uwo ukunda,iyo wandikiye uwo ukunda,iyo usuye uwo ukunda, umutima ugatuza kurushaho iyo mwese mubyumva kimwe!

um@ijuru rito

Urukundo niyompano ibaho iruta izindi,iyo ukunze umuntu nawe akagukunda.Hari abavugako urukundo rutabaho ariko baba bibeshya biba byatewe n’uko igihe cyabo kiba kitaragera,iyo witonze urukundo ruragusanga.

um@abakunzi

Dushyigikire abakunzi,tubafashe gutera imbere tubafashe urukundo rwabo rukure rube rwiza kurushaho,tubarinde ibyabateranya,tubarinde icyabatandukanya aho kiva kikagera.Niba ubona abakundana baryohewe n’urukundo we kubagirira ishyari uwawe azaza.Niba hari abo wabangamiye murukundo rwabo kora uko ushoboye usubize ibintu muburyo abantu bimerere neza.

Urukundo nirwogere!

Bahizi Umutesi Lydie

 

 

Utuntu duto dushimisha umutima w’umuntu

Umutima w’umuntu ntugombera gushimishwa n’ibintu byinshi,hari utuntu duto tuwinjiramo tugasigamo urwibutso rutazibagirana wabyibuka ukamwenyura.

um@utuntu duto dushimisha

Urugero habayeho umwana w’umukobwa ajya gukora stage ahantu,uwo mwana rero yarajyanishaga cyane ukabonako mubushobozi bwe aba yiyitayeho yambaye neza afite isuku.Hanyuma umunsi umwe umudamu wakoraga aho hantu yakoraga aramubwira ati sha warimbye,oooh uwo mwana arishima.Noneho mugihe cyo gutaha arangije stage ajya kureba wamudamu aramuhoberaaaaaa ati narinje kugushimira kuko washimishije umutima wanjye,wanyongereye imbaraga unyereka ko unyitayeho,nanjye nabikwigiyeho.

Murumvako ari urugero rwiza yamuhaye,undi nawe yahise afata ingamba zo kutajya yihererana ibintu byiza abonye kuri mugenzi we.

Mushobora kubona kandi video y’iyi nkuru kuri page ya facebook:Umubyeyi magazine

Bahizi Umutesi Lydie