Uko wakoresha imipfundikizo yakoresheshwe ikavamo ikintu cyiza!

Imipfundikizo y’amacupa yakoreshejwe tutabitinzeho duhita tuyajugunya nyuma yo gupfundira,ariko burya hari byinshi bitandukanye twayikoramo.

Nimwihere ijisho uburyo twayabyaza umusaruro:

imipfundikizo 1

imipfundikizo 2imipfundikizo 3imipfundikizo 5imipfundikizo 6imipfundikizo 7imipfundikizo 8imipfundikizo 9

B.U.L

Advertisements

Turi ku ishuli

 

Umuririmbyi AMAG The black yarabivuze mundirimbo ye ati: turi ku ishuli umukire ,umukene turi ku ishuli,shoferi ,motari turi ku ishuli,twese turi ku ishuli,ngo mu ishuli haba abanyeshuli na mwalimu akomeza agira ati muri iryo shuli nta kiruhuko kibamo habamo iruhuko ridashira,ati iyi si ni ishuli ,Nibyinshi mwakongera mukayiyibutsa!

um@Turi ku ishuli

Kuri ino si ntamikino ibaho,byose ni amasomo kandi aba asharirirye mugenzi wanjye  rero iyo umuntu ari mu ishuli ashyitsa akabuno hasi ubundi agakurikira nyuma yo gukurikira havamo gutsinda.

Gutsinda mvuga ni ukuba intwali mubigeragezo,ni ukuba intangarugero munzitane urigucamo,gutsinda ni ukwihangana wizeyeko ibyo urigucamo bizakugeza heza hahandi ushaka.

Urugero abantu bose bafite amazu  ubu siko bose ariho bahereye,abenshi babanje gukodesha,gukodesha rero burya si ibintu byoroshye bitewe n’uwo ukodesha,nyirinzu ashobora kwanga kugushyiriraho igipangu hose avugako atari ngombwa ko ahakinze hahagije,nyirinzu ashobora kujya akoherereza message yibutsa kwishyura satanu z’ijoro zibanzirinza italiki mwumvikanye yo kwishyura,hari igihe ubwira nyirinzu ko utarabona ayo kwishyura akaza kureba ko mwatetse inyama,akareba ko umwana yambaye pampers,akareba aho umufuka w’amakara ugeze kugirango arebe koko niba ibyo umubwira ari ukuri,nyir’inzu ashobora kubateranya uko mubana  mwese munzu imwe bikarangira mutatanye munimutse aho mwabaga kuberako aba yarabinjiriye cyane.

Nk’abacuruzi usanga uwaguhaye ikibanza iyo mukorera hamwe aba ashaka kugufata nk’uwagukodesheje rimwe narimwe ashaka ko umucururiza yewe ntanibuke na merci,cyangwa se ugahura n’undi ukopera ibyo wakoze,akagutwara aba clients ndetse n’abandi muba mukorana akabagucaho .Iri niryo shuli rero natangiye mvuga turiga uko bwije n’uko bukeye.

Ariko rero hari banyirinzu bakubera umugisha ukumirwa ukagirango wageze mu ijuru cyangwa se Yezu yagusuye!Bakakwingingira kubagurira iyo nzu ubaho ngo nawe uve mubukode!Hari n’abandi banyirinzu bakubera nk’umubyeyi ,umuvandimwe,bakakubera byose.Naryo ni ishuli ritwereka ko abantu bose atari babi ahubwo ko tugiye dutandukanye kubera ibintu byinshi aribyo :uburyo twarezwemo,imibereho mibi twabayemo mugihe cyashize,urukundo ruke twahawe,urukundo rwinshi twahawe,ukoze urutonde ntiwabivamo.Ariko icyo tugomba gukuramo ni uko imbere ari heza tubigizemo uruhare rushoboka.Niba ibintu biri kukugora aho kugirango ugongane na mugenzi wawe,muhe akanya wigirayo hato mudakora ibyo muzicuza .

Reka tube abanyeshuli beza ,twige tumenye,twige tumenye ikibi n’icyiza, twige tumenye isura nyayo y’ikintu.Banyeshuli beza rero kwiga ntibihagarara.

Amasomo meza!

B.U.L

Akamaro gatandukanye amashereka afitiye umwana

Nkuko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ribikangurira ababyeyi ndetse na minisiteri y’ubuzima ikabishimangira, ni byiza ni na ngombwa konsa umwana akivuka kuko uwo muhondo wuzuye intungamubiri, vitamin na za poroteyine. Si ibi gusa kuko amashereka abamo ibyo umubiri w’umwana ukeneye byose kuva avutse kugeza yujuje amezi 6 aho atangira guhabwa ifashabere.

Amshereka kandi burya afasha umwanya mu guhumurirwa no kumva icyanga kuko burya ibyo wariye bigira uruhare runini mu cyanga cyayo n’uko ahumurira umwana. Uretse ibyo kandi konsa binongera ubusabane hagati y’umubyeyi n’umwana kandi bigafasha umwana gukurira mu rukundo.

Hano twagukoreye urutonde rw’ibyo umwana wonka abasha kungukira mu mashereka:

  1. Ntarwaragurika kandi ntapfa kugira ubwivumbure ku bintu runaka
  2. Aba afite ibyago bike byo kurwara diyabete n’umubyibuho ukabije akiri umwana
  3. Ibyago by’urupfu rutunguranye rukunze kuza ku bana bato ahanini kubera impiswi, umusonga kuri we biragabanyuka
  4. Ntabwo apfa kurwara umuhaha
  5. Ubwonko bwe bukura neza
  6. Ubudahangarwa bwe bugenda burushaho gukomera, ibi nta yandi mata ashobora kubikora, bikamurinda indwara nyinshi
  7. Umwana wonka umubiri we wakira inkingo vuba kandi neza, cyane cyane urw’imbasa, tetanosi, igituntu n’iseru
  8. Agira mu kanwa hazima kuko uko azunguza inzasaya yonka n’intungamubiri ziri mu mashereka bimurinda kuzangirika amenyo
  9. Bimurinda indwara zinyuranye z’ubuhumekero n’impiswi kandi iyo arwaye konka bimufasha gukira vuba
  10. Kurwara umusonga kuri we biragabanyuka ndetse bimurinda izindi ndwara nka asima,ibicurane, bronchite n’iyo abirwaye ntazahara nk’utonka
  11. Ubwenge bwabo bwibuka buba buri ku gipimo cyo hejuru cyane ugereranyije n’abataronse neza.

Nubwo hari abatonsa abana babo kubera ko bagize ikibazo cyo kubura amashereka cyangwa ubundi  burwayi butabemerera konsa, ariko ubundi nta cyagasimbuye amashereka yawe ku mwana ndetse n’iyo waba ufite akazi katakwemerera guhorana n’umwana hari uburyo wamusigira amashereka akaza kuyahabwa aho guhabwa andi mata (wabisoma hano).

Source:Umutihealth.com

Ni iki nakora ngo ndangwe n’ubworoherane?

Buri wese afite uko abyumva ariko njye mbyumva ntya: ubworoherane ni ukugenza ibintu gake,ukabyakira uko biri,ugahindura ibihinduka kandi k’umuvuduko muke!

Ubworohererane bukozwe neza buhera kuri wowe ubwawe,ukiyorohera kuva bukeye kugeza kugicamunsi,ukiyorohera kuva kuwambere kugeza mukwa cumi n’abiri,uko imyaka igenda isimburana ukiyorohera ukumva koko utari kwigora,muzi impamvu mbivuze?Impamvu mbivuze ni uko iyo wiyoroheye bikorohera korohera mugenzi wawe,bikorohera korohera abandi,bikorohera gutera intambwe ujya mbere,bikorohera kugira ubuzima bwiza buzira ibizazane,bikorohera kugira ubuzima buzira indwara za hato nahato.

ubworoherane

Fata akanya wibuke igihe iyo uri gutekereza ibintu byinshi urugero:mba munzu y’inkodeshanyo nzagira iyanjye ryari?ukwezi kugiye gushira sindabona ayo nishyura ayubukode,igihembwa kigiye kugutangira minerval ntiruzura,ubuse kukazi bazanyongeza ryari?ndahembwa ariko nkasigara ntakintu mfite,ubuse nzabona umugabo ryari?ubuse ubuse,……ni ibibazo byinshiiiiiiiiiiiiiiiiii twibaza mugihe kitagera kuminota 30 kandi m’umutwe umwe!uko ubyibaza rero bigenda bizamuka bizamuka ukumva umutwe urashyushye ugiye nko gusara.

Ibyo bibazo byose turabiziko bitakemuka mumunota umwe niyompamvu kwiyorohera biba bikenewe nibura kugirango ibyo dushaka kugeraho tuzabigereho tukiri bazima.Nibura fata akanya utekereze ikigenda,urugero:Ndimuzima sindi kwamuganga,mfite akazi ntitataye kuyo mpembwa nibura ndabyuka nkakajyaho,mbona ayo gutega bus,mbona ayo kunywa amata sasita,cyangwa mbona ibyo mfunyika ndibuze kurya sasita,umwana wanjye ariga,mfite ubwishingizi iyo ndwaye ndivuza,mfite umuntu umbaza uko niriwe n’uko  merewe,mfite umugore,umugabo,…Mfite umukozi nsiga murugo,bank yampaye inguzanyo nibura nabonye uko nkora.

Rero ibitagenda mubuzima aba ari byinshi ariko ikitwica kikica n’ejo hazaza hacu ni uko dutinda kubitagenda bikagenda bikatwica tugapfa duhagaze ,guhagarara kigabo ni ukwakira ibyo bitagenda neza byose tukabirusha imbaraga,tukabiyobora aho kugirango bituyobore.

Reka duhindure uburyo tubonamo ibintu,uburyo dukoramo ibintu  nibwo tuzabasha kujya mbere. Niba urikuvugana n’uwo ukoresha mubwire neza,umwereke icyo agomba gukosora igihe habaye ikosa ninabwo yumva neza,ariko nutangira kumubwirana umutima mubi,umukankamira, no no no, aho uzaba wakishe,erega ibuka ko aba yabyutse aza gukora ,iyo aba adashaka  akazi aba yagumye iwe ibintu birahinduka ejo bundi yakuyobora cyangwa ukamusanga muyindi service umukeneye ,turasabwa ubwitonzi,ubushishozi kuko amaherezo ingaruka nitwe zisubiraho.

Icyo dushaka ko tugirirwa tukigirire n’abandi!

Amahoro y’Imana abane namwe!

Bahizi Lydie

Murahishiwe!

Tubafitiye ibintu byiza by’ubwoko butandukanye byabafasha mubuzima bwanyu bwa buri munsi,mukagaragara neza,aho muri hose bitewe n’ibyo murimo haba muminsi mikuru,murugo iwanyu,n’ahandi hatandukanye.

This slideshow requires JavaScript.

Nimudusure mu isoko rya nyarugenge muri f1-47,mwahamagara cyangwa mukandika kuri whtsapp kuri nimero zikurikira:0788797305&0785492530

Nikaribu!

Lydie