Tworoherane turi murugendo

Iyo ufite aho ushaka kugera urugendo rwawe urarwubaha,ukirinda guta igihe ndetse ukubaha n’abo muhurira murugendo.

Umugabo umwe yafashe urugendo rurerure abo bagandanaga agenda abasakuriza avuga uburyo umushoferi atwara nabi,agenda yinuba ngo bus iratinda munzira,abantu bose barikumwe bari bamaze kumumenya,noneho aza gusaba abo yari agiye kureba ko baza bagahurira munzira bakamutwara ngo agere aho agiye kare.Kera kabaye koko baza kumufata,akaba yari yarangaye kuburyo yabwiwe n’abandi bagenzi bati iriya modoka siwowe ije kureba,ahita asohoka ntano gusezera abo barikumwe.

Urugendo rwarakomeje bageze imbere basanga yamodoka yacitse feri yihengetse ahantu wamugabo ahagarika bus abagenzi bati shofe ntuhagarare ukuntu yagendaga avuga ko ugenda nabi,abandi bati yongere yishyure.Shoferi amubera umwana mwiza amushyiramo urugendo rarakomeza.bagera iyo bajya amahoro.

Isomo dukuramo ni irihe

1)Kumenya kwiyoroshya no kwifatanya n’abo murikumwe murugendo si urugendo rwo gutega bus gusa,ahubwo n’urugendo rw’ubuzima busanzwe imbere ntituzi uko hameze.Kandi ni urugendo tutazi igihe ruzarangirira.

2)Kutitura inabi uwayikugiriye.

3)Kwirinda agahimano

4)Kuvuga make meza.

Duharanire gusiga inkuru nziza aho tunyuze.

Advertisements

Ibintu dukwiye gukosora

Ubundi birazwi ko tugomba kubaha abaturuta,kububaha ni ukubabwira twitonze,kububaha ni ukubasaba gahunda mugihe ushaka kugira icyo ubabwira ukabasanga aho bakubwiye bitewe n’icyo mugiye kuvugana,ariko bikaba byiza cyane ubasanze murugo,kuburyo umuryango ukwitegura ukakwakira nk’umushyitsi.

Hari byinshi byahindutse

Ubundi mumuco iyo umuntu yenda gukora ubukwe agena uburyo azaca mumuryango we,awereka uwo bagiye kubana,bitewe n’abo bafite mumuryango.Bitewe nanone n’umwanya w’abitegura kurushinga bakora uko uko bashoboye bakagira aho bagera kuburyo batazahurira muminsi mikuru y’ubukwe.Kuri ubu rero ukuntu ibintu byahindutse hari abamenyeshwa ko ubukwe buhari yewe abageni bazwi kuri za whtsp gusa batarigeze bagera mumuryango ngo babamenye mbere.

Nibura muba mugomba kureba uzaba  umusaza mukuru, mugasura umuvandimwe mukuru,mugasura n’ababyeyi bahari birumvikana.Ubundi hari n’umuntu uba waragufashije nko kwiga,kubona akazi, iyo umusanze murugo ukamwereka ko ugiye gutera indi ntambwe biramushimisha.

Ni inshingano z’ababyeyi n’abakuru

Buriya iyo abantu bari murukundo begereje kubana hari byinshi batumva cyangwa ngo babone.Ni inshingano z’ababyeyi n’abakuru kubiganiriza urubyiruko hakiri kare,bakamenyako bagomba kwerekana abo bakundana bitegura kurushinga bakirinda kuzatunguza umuryango iminsi mikuru doreko hari byinshi biba bikwiye gukorwa.Ikindi ni inshingano z’umubyeyi kumenya abatumirwa b’umuryango kubashyira invitation ajyanye n’umwana witegura ubukwe!

Gushakira hamwe igisubizo

Iyo hari ikintu runaka abantu bo mumuryango bagomba kuvuganaho bakagikemura bateganya umunsi wo guhura bakaganira bakagifatira umwanzuro,ariko kuri ubu usanga umuntu ahise afata telephone ye doreko pack yabyoroheje,akaba ahamagaye umuntu atazi uko yaramutse,atazi uko yiriwe ntanabanje kumubaza uko amerewe ngo bavugane ahise atangira uti niko buriya byagenze gute?n’ibindi byinshi ntiriwe ndondora,… mbese akamufata uko bidakwiye umuntu mukuru.Ni ibintu byo gukosorwa.

Guharanira Ubumwe bw’umuryango

Ibintu byose ntibitangira ngo bihite bikura,kimwe no kubaka ubumwe bw’umuryango ni ibintu biharanirwa kandi cyane n’ubwo biba bitoroshye,kurangwa n’urukundo nicyo cyambere cyihutirwa kuko urukundo ruruta byose kandi urukundo rushobora byose ikindi kandi urukundo ntirutsindwa.Iyo urukundo ruhari ibindi biba ari umurabyo!