Byose bizashira

Rien n’est permanent

Byose birashira ni ijambo ryongeye kungarukamo cyane munpera z’umwaka wa 2018,kurinjye rirakomeye kandi namwe ryabafasha,kuberako ntakigomba kuguhagarika umutima,ntakigomba gutuma ubaho nabi,ntakigomba kugutera kwiheba.Hari byinshi tugomba kwigira kumibanire yacu n’abadukikije kandi isomo dukuyemo rikatwubaka aho kudusenya.

Abantu dukunze kurangwa n’imico mibi yo kuvugavuga igihe imibanire yacu itagenda neza nuwo tuvuga bitandukanye cyane n’igihe ubucuti bwari bwose.

Mugihe utakibanye neza n’umuntu,ibibi bye utavuze mukiri inshuti ntuzigere ubihingutsa mwashwanye.Wowe ubivuga niwowe uzaseba kurusha uwo uvuga.

Icyo twigira mugutandukana kw’incuti

Mbere yo kugira incuti twizera cyangwa se twumvako tutabaho idahari tugomba kumenyako turi ikinege,urebye neza usanga burimuntu agira imyirondoro ye bwite ,dufate urugero rw’umuntu uri mukizami,ufata urupapuro ukuzuzaho amazina yawe hanyuma ugatangira ugakora wenyine,n’amanota iyo asohotse asohoka kumazina yawe wenyine ukamenyako watsinze cyangwa se watsinzwe.

Reka twimenyereze kubaho nk’abari mukizamini,tubeho tubyitondeye,tubeho neza twitegura gutsinda kugeza kumunota wanyuma ntitugire aho tujenjeka.

Isomo dukura kubadukikije

Hari ibyo umenya kuberako abantu bashwanye,bimwe biba byiza,ibindi bikaba bibi,ushobora gusanga ufite amateka nawe utari uzi kubera ibyagiye bivugwa,bityo bikagufasha guhindura imyitwarire n’imibereho.

Ntagahora gahanze

Umunota urashira,isaha irashira,umunsi urashira,icyumweru kirashira,ukwezi kurashira,umwaka ugashira gutyo gutyo niko ibintu nabyo bihinduka,nyamara tugiye twibuka ko byose bishira kandi bihinduka twaramba kandi tukabaho neza!

Nothing is permanent