Abakunzi n’abatwanga tubahereze imana

Tugira abantu badukunda mubuzima bwacu hahandi uba wizeyeko igihe icyo aricyo cyose bakwakira neza,ariko nanone tukagira n’abandi batadukunda rwose ukaba ubizi mugahura ari ibyo kurenzaho.Abo bose rero tugomba kubahereza Imana kuko ariyo itanga byose.

Dukeneye amahoro ,dukeneye urukundo,dukeneye ibyishimo ariko nanone mureke tubanze dutekereze kubo twabibujije,hari abantu twabujije amahoro,hari abantu twabujije ibyishimo hari abantu twimye urukundo mureke tubabohore babeho neza.

Abatwanga ,batuzengereje,batujujubije ,batubujije amahoro,batubujije gusinzira,nabo tubasabire kandi tubature Imana kuko niyo ishobora byose.